Itangazo rya MINISANTE kuri Koronavirusi

Minisiteri y’Ubuzima irasaba abaturarwanda bose cyane cyane abakora ingendo zijya mu mahanga gufata ingamba zikomeye zo kwirinda icyorezo cya Novel Koronavirusi cyagaragaye mu Bushinwa, Tayilande, Ubuyapani, na Koreya y’Amajyepfo nk’uko byatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS). Kuri ubu abantu bagera kuri 205 bamaze kwandura iyi ndwara, harimo 3 bamaze kwitaba Imana. Abo bantu bamaze kwitaba Imana bose ni abo mu gace ka Wuhan gaherereye mu Bushinwa.

Wasoma itangazo rirambuye hano.